Rwandese Labor Party

Home

Home > Media Center > Events and News > Amahugurwa kuri Web Administration

Amahugurwa kuri Web Administration

Thursday 27 April 2023, by psr

Imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora, n’ibindi.

Imikoreshereze myiza y’imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki ifasha mu iterambere ry’Imitwe ya Politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko Umutwe wa Politiki ugirana ibiganiro n’abayoboke bawo ndetse n’abandi baturage muri rusange; ukanafasha mu gukomeza gutoza abanyagihugu kwinjiza ikoranabuhanga mu kubona serivisi bakeneye ku buyobozi, n’ubuyobozi bugakoresha iryo koranabuhanga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira gahunda z’Ubuyobozi / z’Igihugu.

Kugira ngo imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki zishobore gukora neza, zigomba kugira abazikoresha babifitiye ubumenyi n’ubushobozi (Compentent Web Administrator).

Any message or comments?

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.