Ishyaka PSR ryatangiye kuvugurura amategeko yaryo ngo ajyane n’igihe

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), ryakoze Inteko Rusange ya cumi yaganiriwemo ivugurura ry’amategeko arigenga akajyana n’igihe.

Iyi Nteko yabaye kuri iki Cyumweru yitabiriwe n’ubuyobozi bw’iri shyaka n’abayoboke baryo, yaganiriye ku ngingo zirimo guhindura amategeko ndetse no kwitegura amatora ya Perezida n’ay’abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Iri shyaka ryakoze impinduka mu mategeko shingiro na ngengamikorere basanzwe bagenderaho, bagamije kuyajyanisha n’iterambere ry’umurimo n’abakozi.

Umuyobozi wa PSR, Rucibigango Jean Baptiste, yavuze ko bakoze aya mavugurura kugira ngo bagire amategeko agendanye n’igihe bijyanye n’aho umurimo ugeze mu Rwanda.

Ati “Ibintu bigomba kujyana n’igihe, ivugurura ry’amategeko riheruka ryabaye mu 2009, hagati aho u Rwanda rwateye imbere cyane. Ibintu by’ubuhinzi gakondo Abanyarwanda bagenda babivamo kimwe n’ubworozi butagira umusaruro.”

“Abakozi benshi ubu tuvugira bari mu ikoranabuhanga, bari mu bworozi bwa kijyambere. Abenshi bari mu nganda bagiye bava muri gakondo bajya mu bukungu bugezweho, ibi byatumye tugomba guhindura.”

Yakomeje avuga kandi ko iki cyari icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko ndetse no kugira ngo bagere mu matora biteguye neza.

Ati “Inteko Nshinga Amategeko igenzura imitwe ya politiki yagiye idusaba ko twagira amategeko agendanye n’igihe. Hari amatora mu nzego ebyiri ay’umukuru w’igihugu n’abadepite byatumye duhindura ngo tuzayageremo dufite amategeko ajyanye n’igihe.”

Depite Uwingabe Solange usanzwe ari umuyoboke w’iri shyaka, yavuze ko aya mavugurura azabafasha kugira amategeko ajyanye n’igihe.

Ati “Aya mategeko yaherukaga kuvugururwa kera cyane kandi uko igihe kigenda agenda ahinduka, mu rwego rwo kugira ngo amategeko yacu agendane n’igihe ayacu yavuguruwe kugira ngo ajyane n’aho igihe kigeze.”

Ku ruhande rw’urubyiruko rubarizwa muri PSR, rwavuze ko baryungukiyemo byinshi birimo no gukunda umurimo n’igihugu.

Umutoni Vanessa yagize ati “Nungutse ko tudakwiye kwicara ngo dutegereze ko abantu bo hanze bakwiye kudufasha ahubwo ko dukwiye kwishakamo ibisubizo, tugafasha n’abatishoboye aho tubona ko bikwiriye, tukubakira abakene, tukabishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

“Icyo byanyigishije ni ukwitanga nkitangira igihugu ndetse nkanagikunda, nanjye ubwanjye nkifasha nkagira aho nikura naho nigeza.”

Muri iyi Nteko Rusange kandi iri shyaka ryavuguriye ubuyobozi bwaryo aho nyuma ya Perezida na Visi Perezida n’Umunyamabanga bongeyeho Ushinzwe imari n’Umutungo.


Inteko Rusange ya PSR yigiye hamwe uburyo bwo kuvugurura amategeko akajyana n’igihe


Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, Nizeyimana Pie yashimiye PSR kubwo kwita ku ivugurura ry’amategeko ayigenga hagamijwe kujyana n’igihe