Ihuriro ryatangije icyiciro cya 19 cy’amasomo y’urubyiruko rwiga mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy)

Ihuriro ryatangije icyiciro cya 19 cy’amasomo y’urubyiruko rwiga mu Ishuri ry’Ihuriro
ryigisha Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2023, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe
ya Politiki ryatangije icyiciro cya 19 cy’amasomo ahabwa urubyiruko rwo mu Mitwe ya
Politiki, rwiga mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership
Academy/YPLA). Amasomo y’iki cyiciro yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali
ruturaka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, hakaba hitabiriye abasore n’inkumi 44.

Atangiza aya masomo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Théoneste, yashimiye
Imitwe ya Politiki yohereje urubyiruko ruzakurikira aya
masomo, buri Mutwe wa politiki ukaba warohereje abantu
bane (babiri b’abahungu na babiri b’abakobwa). Yabwiye
uru rubyiruko ko amasomo bitabiriye ari ingirakamaro kuko
bayungukiramo ubumenyi bubafasha gutera imbere mu
mwuga wa Politiki biyemeje.
Yavuze ko ishuri ry’Ihuriro ‘Youth Political Leadership
Academy’ rigamije muri rusange kongerera Imitwe ya
Politiki n’abayoboke bayo ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere;
rikaba rifite intego zikurikira:
§ Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki no
kurushishikariza kwitabira umwuga wa politiki kugira ngo ruzavemo abayobozi
b’ejo hazaza bashoboye;
§ Gutegura urubyiruko kugira ngo rwitabire kujya mu myanya y’ubuyobozi mu
Mitwe ya Politiki rubarizwamo no gufasha iyo Mitwe ya Politiki gutera imbere;
§ Gufasha urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki kugira ubumenyi n’ubushobozi
burufasha kugira uruhare rugaragara mu miyoborere myiza n’iterambere
by’Igihugu.
Kugira ngo intego z’iri shuri zigerweho, hateguwe amasomo anyuranye ahabwa
urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki. Amwe muri ayo masomo yibanda ku bumenyi
bw’ibanze muri Politiki, urubyiruko rw’u Rwanda rukaba rugomba gusobanukirwa icyo
politiki ari cyo n’uburyo ifasha mu micungire n’imiyoborere by’Igihugu n’umuryango
w’abantu muri rusange. Yabamenyesheje ko bazasobanurirwa ko u Rwanda rwahisemo
kugendera kuri Politiki ishingiye ku Mitwe ya Politiki myinshi n’ibitekerezo bya
politiki binyuranye ariko byose bikaba byubahiriza Ihame ry’ubwumvikane
n’ubumwe bw’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yabwiye uru rubyiruko ko mu masomo
baziga bazasobanurirwa uruhare rw’Imitwe ya politiki mu miyoborere n’iterambere
rusange by’Igihugu. Uru rubyiruko kandi ruganira n’inzego zinyuranye, rugahabwa
ibiganiro kuri politiki na gahunda za Leta. Muri izo nzego, zirimo SENA itanga
ikiganiro ku Mahame Remezo u Rwanda rugenderaho, Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) itanga ikiganiro
kuri ‘Ndi Umunyarwanda’, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itanga
ikiganiro ku Miyoborere y’u Rwanda Twifuza, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
(MINICOM) itanga ikiganiro ku kwihangira umurimo no gukoresha ibikorerwa mu
Rwanda, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitanga ikiganiro ku ngamba za
Guverinoma zo gukumira no kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge
mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko.
Yavuze ko abigisha mu ishuri ry’Ihuriro ‘Youth Political Leadership Academy’, ari
abahanga bafite ubumenyi bukenewe kuri buri somo na buri kiganiro, bakaba babafasha
kunguka byinshi mu mwuga wa politiki. Yababwiye ko uruhare runini ruzaba

urw’abitabiriye amasomo. Abasaba kwigana umwete, bakitabira amasomo yose uko
ateganyijwe, anabashishikariza gusoma kenshi kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse.
Ishuri ry’Ihuriro ‘Youth Political Leadership Academy’ rimaze kugera ku musaruro
ufatika, kuva ryatangira ha