HATANGAJWE BY’AGATEGANYO ABAKANDIDA 458 BASHAKA KWIYAMAMARIZA IMYANYA 80 MU NTEKO Y’U RWANDA

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko mu bashaka kuba abakandida ku mwanya w’abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 abagera kuri 458 ari bo bujuje ibisabwa mu buryo bw’agateganyo.

Urutonde rw’agateganyo rwatangajwe kuri uyu wa 6 Kamena 2024 nyuma yo gusuzuma kandidatire zatanzwe n’abakandida barenga 665 bakiriwe na NEC, aho abagera kuri 207 batujuje ibisabwa.

Ubwo Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangazaga urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yagaragaje ko hakiriwe abakandida bigenga 26 bigenga ariko umwe ari we wujuje ibisabwa.

Mu bakandida bigenga uwujuje ibisabwa ni Nsengiyumva Janvier, mu gihe mu batujuje ibisabwa barimo Mugisha Jessy watanze kandidatire yambaye ikabutura, Musinguzi Frank n’abandi.

NEC igaragaza ko harimo abatujuje ibyangombwa biherekeza kandidatire kandi ko bose batujuje ibisabwa kuri lisiti y’abashyigikiye kandidatire zabo.

Ku rundi ruhande ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko yakiriye Imitwe ya Politiki itandatu yatanze amalisiti ntakuka y’Abakandida bagomba kuyihagararira.

Umuryango FPR-INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP, na UDPR batanze urutonde rw’abakandida 87 ariko abujuje ibisabwa ni 80.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abantu 54 ariko NEC yagaragaje ko abujuje ibisabwa ari 39, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59 ariko abujuje ibisabwa ari 52.

Ku ruhande rw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryatanze urutonde rw’abakandida 64 ariko abujuje ibisabwa ni icyenda, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatanze abantu 55 mu gihe abujuje ibisabwa ari 41.

Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza PS IMBERAKURI ryatanze abakandida 80 mu gihe abujuje ibisabwa ari 28.

Muri rusange NEC yatangaje ko yakiriye abakandida bo mu mitwe ya Politiki 392 ariko abujuje ibisabwa ni 246.

Ku byiciro byihariye ku matora y’abadepite 24 bahagarariye abagore mu Nteko bagize 30% biteganywa n’Itegeko Nshinga hakiriwe abakandida 200 ariko abujuje ibisabwa ni 181.

Bitewe n’uko batorerwa muri buri turere, n’abatanze kandidatire bagaragaje ko hari aho baziyamamariza nko mu Ntara y’amajyarugu bari 33 abujuje ibisabwa ni 30, Amajyepfo ni 60 ababyujuje bakaba 56.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatanze kandidatire abantu 46 mu gihe 42, mu Burengerazuba hatanze 44 abajuje ibisabwa akaba ari 39 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatanzwe kandidatire 17 abujuje ibisabwa akaba ari 14.

Mu bakandida batanze kandidatire mu rubyiruko bari 34 ariko abujuje ibisabwa ni 23 mu gihe abafite ubumuga hatanzwe kandidatire 13 abujuje ibisabwa bakaba barindwi gusa.

NEC yagaragaje ko nyuma yo gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo, nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora, umukandida utujuje ibisabwa afite iminsi itanu y’akazi yo kubyuzuza.

Iyo minsi iratangira ku wa 7 Kamena 2024 ikagera kuwa Kane tariki ya 13 Kamena 2024 kuko urutonde ntakuka ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida ibibura bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki 30 Gicurasi 2024 bityo ko umuntu ufite ikibazo mu bamusinyiye adashobora kongera gusinyisha.

Bityo rero Ishyaka PSR, ryifatanyije n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi (coalition) n’imbaga y’Abanyarwanda, ryiyemeje gutanga umusanzu waryo no kwitanga ritizigamye, mu gukomeza intambwe ishimishije Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME agejeje ku Rwanda.


Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko abagera kuri 200 batanze kandidatire zitujuje ibisabwa ku bahatanira umwanya w’ubudepite