Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibya Politiki muri USA

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibya Politiki muri USA VISITS : 6201 COMMENTS: 10
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibya Politiki muri USA

Yanditswe kuya 1er-11-2012 - Saa 00:10’ na Marie Chantal Nyirabera

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Wendy Sherman, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wendy Sherman yatangarije abanyamakuru ko yishimiye ko u Rwanda rwagiye mu kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano.

Yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byari birimo ibyo mu karere banaganira ibireba n’Isi, ndetse no ku bibazo by’umutekano mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati "Twaganiriye uburyo tuzakorana n’uburyo tuzashyira ingufu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro [...], u Rwanda rufite inshingano zikomeye mu kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano."

Yakomeje agira ati "Twaganiriye ku bintu byinshi birimo ibibazo byo mu karere, ku bibazo bya Congo, tuganira kuri Uganda n’uburyo bwo kugarura amahoro, umutekano n’iterambere."

Yavuze ko bazafatanya mu kubungabunga amahoro n’umutekano bityo RDC na yo igarure umutekano.

Ati "Hari byinshi twakoze, tugikora kandi tuzakomeza gufatanya mu kubungabunga amahoro n’umutekano."

Biteganyijwe ko nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Sherman azagenderera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Kenya na Etiyopiya ngo agirane ibiganiro n’abagize guverinoma ku byerekeye umutekano mu karere ndetse na demokarasi.