Inkomoko y’ishyaka ry’abakozi mu Rwanda
(PSR)
Umutwe wa politiki PSR ukomoka ku ishyirahamwe ry’abanyeshuri bari muri za kaminuza zinyuranye baharaniraga impinduramatwara mu ngengabitekerezo no mu mikorere (Front des Etudiants Rwandais Progressistes -FERP) hagati y’imyaka 1980-1990.
Muri bo harangwagamo banyakwigendera Ingace Ruhatana na bagenzi be bitabye Imana muri jenoside.
Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) ryashinzwe ku wa 18/08/1991 i Kigali. Ryemewe mu mategeko n’Iteka no 32/04.09.01 rya minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini ryo kuwa 30/10/1991, ryanditswe mu igazeti ya leta no 4/1992 ryo kuwa 15/02/1992.
Ubufatanye buhamye bw’abakozi , demokarasi n’iterambere ry’abaturage niyo mahame ngenderwaho y’Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda (PSR) nkuko bigaragara mu nyandiko zinyuranye zaryo z’icyo gihe kugeza nubu.
Mu cyiciro cya mbere kugeza muri Nyakanga 1993,ubuyobozi bukuru bwa PSR bwari bugizwe na :Dr Antoine Ntezimana, umunyamabanga wa mbere mu rwego rw’Igihugu ; Jacques Hategekimana, umunyamabanga mukuru ushinzwe politiki; Dr Jean-Baptiste Mberabahizi , umunyabanga mukuru ushinzwe umutungo ;Dr Médard Rutijanwa, umunyamabanga mukuru ushinzwe gukangura imbaga ; Karangwa ,umunyamabanga mukuru ushinzwe uburezi na Henri Zitoni n’abandi …..
Ubwumvikane bucye bwaje kugaragara mu buyobozi bukuru bwa PSR bwatumye havukamo amakimbirane ;gutyo habaho agatsiko(clique) kiswe , mu kinyarwanda , <
Ako gatsiko kaje kwiroha muri jenoside y’Abatutsi yabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga mu mwaka w’i 1994 ; jenoside ishize karisesa.
Kubera kuba indakemwa mu kurwanya akarengane (oppression) ivangura ry’abantu (discrimination), mpatsibihugu (imperialism)n’igitugu(dictatorship)abayoboke hafi ya bose b’Ishyaka PSR bishwe urubozo muri jenoside yo mu mwaka w’i 1994 ; abandi benshi bazira uko Imana yabaremye . Nyuma ya jenoside habaye kwiyubaka bundi bushya mu buryo butoroheye ubuyobozi bw’iryo Shyaka.
Mbere yaho , bamwe mu bayobozi n’abayoboke b’Ishyaka PSR bagize uruhari mu rugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira .
Mu gihe cy’imishyikirano y’amahoro y’Arusha ku Rwanda (Arusha peace talks) PSR yoherejemo indorerezi ; Ishyaka ryacu riza kuba rimwe mu mitwe ya politiki yagombaga gusaranganya ubutegetsi , hakurikijwe amasezerano yashojwe muri iyo mishyikirano(Arusha peace agreement) ; PSR ihabwa imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko yinzibacyuho na prezidanse ya komisiyo ishinzwe uburezi , umuco , ubumenyi n’urubyiruko .
Iyo komisiyo yagize uruhare runini mu kuvugurura no guteza imbere umuco nyarwanda , uburere bwiza mboneragihugu n’ubumenyi .Ni muri urwo rwego Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) , rifatanyije n’Ishyiramwe ry’abagiraneza <
Koleje Ingenzi i Rutongo ; Koleje Imena y’i Karama mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara yamajyepfo; Koleje y’i Ndago naho ho mu Karere ka Nyaruguru .
Muri rusange,Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda ryibanda, mu bikorwa byaryo, ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu byaro no mu nkengero z’imijyi; ni cyo gituma n’ubu rigenda rirushaho mu gufatanya n’amashyirahamwe anyuranye y’abakozi.
Mu rwego rw’ubuyobozi , dore urutonde rw’ abatorewe kuba muri komite nyobozi y’Ishyaka PSR mu rwego rw’Igihugu muri Mutarama 2004 :
Hon .Jean-Baptiste Rucibigango –reba ifoto ku rupapuro rukurikira ; Casmir Nkusi-reba ifoto ; Epaphrodite Bitega(2004-2009)-reba ifoto ; Emmanuel Nsengiyumva –reba ifoto ; Dr Médard Rutijanwa - reba ifoto ; Sylivie Mpongera – reba ifoto ; Emmanuel Gatali – reba ifoto ; Vestine Mukarutesi (2004-2006). Bamwe muribo basabye kongera amashuri yabo , barasezera , komite nyobozi y’Ishyaka ibasimbuza , hakoreshejwe ubwumvikane-consensus, aba bakurikira: Françoise Uwimbabazi a.i.-reba ifoto;Alphonse Kayiranga Mukama , a.i. – reba ifoto ; Benoît Nkurunziza , a.i. –reba ifoto .Bamwe muri bo bahinduriwe imirimo mu matora y’Ishyaka yo mu mpera y’umwaka wa 2009.Reba ku mpapuro zikurikira.
Muri Mata 2006 , Ishyaka PSR ryemewe n’Umuryango mpuzamahanga w’imitwe ya politiki yemera kandi igendera ku mahame ya gisosiyalisiti ( International Socialist) . Kuva icyo gihe PSR itumirwa mu mirimo yose y’uwo muryango no mu nama nkuru zawo -congresses.