Itangazo rigenewe Itangazamakuru

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

1. Mbaga y’Abakozi, Abakoresha na mwe mwese bafatanyabikorwa b’Ishyaka Rirengera Abakozi mu Rwanda /PSR, tubanje kubifuriza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umurimo mwiza.

2. Ishyaka PSR riboneyeho n’umwanya wo gushimira byimazeyo Leta y’Ubumwe y’ U Rwanda ku mbaraga, ubwitange n’ubushishozi yakoranye mu kuvugurura amategeko ajyanye n’amasaha y’akazi mu cyumweru akava kuri 45 akagera kuri 40 hagamijwe gutuma Abakozi babasha kubahiriza izindi nshingano z’imiryango yabo; no kuvanaho umusoro ku nyungu ku biribwa by’ibanze birimo ibirayi, umuceri n’ibikomoka ku bigoli.

3. Hashingiwe ku mpamvu yuko, muri iki gihe, umushahara w’Abakozi na za “pensions” z’abari mu zabukuru bisanzwe ari bito, ko kandi bitagishoboye guhangana n’ibiciro ku masoko, Ishyaka PSR rirasaba Leta gusuzuma byihutirwa icyakorwa kugirango imishahara y’Abakozi izamurwe.

4. Ku bijyanye n’ubushomeri mu rubyiruko, Ishyaka PSR risabye ibigo by’imari gufasha urubyiruko kugera kunguzanyo hagamijwe kwihangira imirimo no kugabanya ijanisha ry’amafaranga y’inyungu rucibwa.

5. Mu gihe hagitegerejwe ko ihungabana ry’ubukungu kw’isi no mu Rwanda ryagabanuka, Ishyaka PSR rirasaba Leta y’ U Rwanda kugabanya umusoro w’ibikomoka kuri peterori, kugirango ibiciro by’ingendo bidakomeza kuzamuka.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 30 Mata 2023.
Mu izina rya Komite Nyobozi [NEC] y’Ishyaka PSR,

Jean-Baptiste Rucibigango,
Umuyobozi mukuru w’Ishyaka