Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryatangije icyiciro cya 20 cy’amasomo ahabwa urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki (Youth Political Leadership Academy). Aya masomo yitabirwa n’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro; akaba agamije (1) Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki;(2) Kurutegurira kujya mu myanya y’ubuyobozi mu Mitwe ya politiki rubarizwamo no kuyifasha gutera imbere; (3) Kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi birufasha kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu.
Kuri buri cyiciro, buri Mutwe wa Politiki uhagararirwa n’abasore n’inkumi bane (4), batarengeje imyaka 30, bakaba biga cyangwa bararangije amasomo ya Kaminuza.
Atangiza icyiciro cya 20 cy’aya masomo, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Théoneste, yashimiye Imitwe ya Politiki yose ko yohereje urubyiruko rwayo kwitabira aya masomo ndetse ashimira n’urwo rubyiruko ko rwemeye kuyitabira. Yavuze ko ari amasomo y’ingirakamaro yiganjemo ubumenyi buzabafasha gutera imbere mu mwuga wa politiki biyemeje gukora.
Yavuze ko aya masomo akorwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ndetse no mu Ntara zose. Icyiciro cya 20 kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, aho azitabirwa n’urubyiruko 88 bose hamwe (44 mu Mujyi wa Kigali, na 44 mu Ntara y’Iburasirazuba).
Muri iri shuri, urubyiruko rwiga amasomo anyuranye yibanda ku bumenyi bw’ibanze muri politiki; amateka ya politiki y’u Rwanda; ishingwa n’imiyoborere by’umutwe wa politiki, imiyoborere myiza na Gahunda za Leta; ihiganwa muri politiki; gutambutsa ubutumwa bwa politiki, n’andi anyuranye. Uru rubyiruko kandi ruhabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta, nk’Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, Ndi Umunyarwanda; Imiyoborere y’u Rwanda Twifuza; Guhanga umurimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda; Ingamba za Leta zo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masomo atangwa n’abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza, kimwe n’abayobozi mu Nzego za Leta.
Kuva aya masomo yatangira mu mwaka wa 2010, urubyiruko rwize muri iri shuri rusaga 1360, rugizwe na 50.4% b’igitsina gabo naho ab’igitsina gore bagera kuri 49,6%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yashishikarije uru rubyiruko kuzakurikira neza aya masomo bakazayungukiramo ubumenyi buzabafasha gutera imbere mu mwuga wa politiki, bagasobanukirwa uruhare rwabo mu buzima bw’Igihugu, bakazirikana ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, ko kandi bakwiye kwitegura izo nshingano bafite ubumenyi bukwiye.
Biteganyijwe ko icyiciro cya 20 cy’aya masomo gitangira tariki ya 29 Mutarama 2024 kikazasoza tariki ya 20 Mata 2024, aho uru rubyiruko ruzasura Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, rukanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahashyinguye bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.