1. lnkomoko y’lshyaka ry’ Abakozi mu Rwanda (PSR)
Umutwe wa politiki PSR ukomoka ku ishyirahamwe ry’abahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza zinyuranye baharaniraga impinduramatwara mu ngengabitekerezo no mu mikorere (Front des Ex- Etudiants Rwandais Progressistes (FERP), hagati y’imyaka 1980-1990.
Muri bo harangwagamo cyane cyane banyakwigendera Ignace Ruhatana witabye Imana muri jenoside yakorewe Abatutsi nubwo we yari Umuhutu w’Umukiga, na bagenzi be.
Ishyaka ry’ Abakozi mu Rwanda (PSR) ryashinzwe ku wa 18/08/1991 i Kigali. Ryemejwe mu mategeko n’Iteka n0 32/04.09.01 rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini ryo ku wa 30/10/1991 , ryanditswe mu igazeti ya Leta n° 4/1992 ryo ku wa 15/02/1992.
Ubufatanye buhamye bw’abakozi, demokarasi n’iterambere ry’abaturage niyo mahame ngenderwaho y’Ishyaka ry’ Abakozi mu Rwanda ( PSR) nkuko bigaragara mu nyandiko zinyuranye zaryo z’icyo gihe.
Mu cyiciro cya mbere kugeza muri Nyakanga 1994 , ubuyobozi bukuru bwa PSR bwari bugizwe na : Dr Antoine NTEZIMANA , umunyamabanga wa mbere mu rwego rw’igihugu; Jacques HATEGEKIMANA, umunyamabanga mukuru ushinzwe politiki; Dr Jean-Baptiste MBERABAHIZI, umunyamabanga mukuru ushinzwe umutungo; Dr Médard RUTIJANWA, umunyamabanga mukuru ushinzwe gukangura imbaga; KARANGWA, umunyamabanga mukuru ushinzwe uburezi na Henri ZITONI n’abandi ...
Ubwumvikane bucye bwaje kugaragara mu buyobozi bukuru bwa PSR bwatumye havukamo amakimbirane; gutyo harimo agatsiko kiswe "IHURIRO RY’ABAKOZI BAHARANIRA DEMOKARASI" ryigishaga ingengabitekerezo y’imirimo na demokarasi ( Rassemblement Travailliste pour la Democratic RTD).
Ako gatsiko kaje kwiroha mu mahano yabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga mu mwaka w’ i 1994 ; gutyo karisesa nyuma ya jenoside.
Mbere yaho, Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda (PSR) ryakurikiranye imishyikirano y’ amasezerano y’amahoro ya Arusha, yashyizweho imikono n’impande zombi, abahagarariye Leta na FPR, ku wa 03 Kanama 1993. Mu gihe cya Leta y’inzibacyuho, PSR yahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko n’abadepite batatu, Jean-Baptiste Mberabahizi, Médard Rutijanwa, Jean-Baptiste Rucibigango. Umwe rnuri bo ayobora komisiyo ishinzwe uburezi, umuco n’urubyiruko. Nyuma yaho Dr Jean-Baptiste Mberabahizi yaje guhunga igihugu ajya mubarwanya Leta bari mu mahanga.
Mwaka y’ i 1990 lshyaka ry’ Abakozi mu Rwanda (PSR), ryifatanyije n’Ishyirahamwe ry’ Abagiraneza "RERA NEZA asbl ", ryagize uruhare mu gushinga amashuri atatu yisumbuye yigenga :
KOLEJE INGENZI i Rutongo mucyitwaga Kigali Ngali mu mwaka w’ i 1998;
KOLEJE IMENA y’i Karama mu Karere ka Nyaruguru (Intara y’Amajyepfo) mu w’ I 1999;
KOLEJE IMANZI y’i Ndago naho muri Nyaruguru mu w’i 2003 ;
Muri rusange, lshyaka ry’Abakozi mu Rwanda ryibanda ku mibereho myiza y’abaturage bo mu byaro no mu mijyi; ni cyo gituma n’ubu, rigenda rirushaho mu gufatanya n’amashyirahamwe anyuranye ashishikarira guhugura abaturage no kwigisha urubyiruko.
Mu rwego mpuzamahanga, Ishyaka PSR, kuva mu mwaka w’i 2006, rifitanye ubufatanye n’imitwe ya Politike 48 igendera ku maharne ya Gisosiyalisite, kurengera abakozi n’imibereho myiza y’abaturage na Demokarasi mu bihugu binyuranye byo ku isi (Internationale Socialiste-IS).
2. Intego z’Ishyaka PSR
Guha agaciro umurimo n’abawukora; - guha urubuga rugari abakozi mu miyoborere y’igihugu; - kurengera uburenganzira bw’umuguzi; - guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo; - guharanira amahoro; - guharanira ubutabera no guca akarengane; - kurwanya itotezabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside; - guharanira ubwigenge bw’igihugu; - guharanira ubumwe n’ubwuzuzanye bw’abenegihugu; - guharanira iterambere rusange rishingiye ku bumenyi, ku bubasha bw’abenegihugu mu kugena imikoreshereze y’imari n’umutungo, ku buzima n’imibereho myiza, ku muco, ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.
3. Imigambi y’ishyaka PSR
Kwiga ibibazo biriho mu bufatanye n’abakozi kandi mu nyungu zabo; - guhugura buri gihe no kwigisha abakozi mu bumenyi, uburere mboneragihugu; - kubaka ubumwe n’ubufatanye bw’abakozi mu nzego z’amashyirahamwe no mu rwego rw’Ishyaka ry’ Abakozi; - guteza imbere ubuvugizi mu nzego zose z’ubuyobozi mu nyungu z’abakozi; - gutoza abakozi kubanza kwishakamo ingufu mu gukemura ibibazo byose; - guteza imbere ubumwe n’ubwuzuzanye bw’ingeri zose z’abenegihugu; - guhagurukira guharanira inyungu z’ abakozi mu buryo bwose bwemewe n’ amategeko, byaba ngombwa amategeko abangamiye abakozi agahindurwa.
4. Abanyeshyaka n’abakunda ishyaka (membres effectifs et sympathisants)
Abanyeshyaka nyirizina ni abanyarwanda aho bari hose bujuje imyaka 18 y’amavuko, basobanukiwe ko ari ngombwa guharanira uburenganzira bwabo, ububasha n’ubufatanye bw’abakozi, biyemeje kubahiriza amategeko remezo n’ amategeko ngengamikorere y’Ishyaka ry’ Abakozi ( PSR)- Status na Règlement d’Ordre Intérieur.
Abanyeshyaka nyirizina biyandikisha mu rwego rw’Ishyaka PSR mu Karere cyangwa Umurenge batuyemo cyangwa ubabereye hafi. Abanyeshyaka nyirizina bafite inshingano yo kugira uruhare mu bikorwa by’ ishyaka: kujya inama, kwiga ibibazo by’abaturage no kubishakira umuti, gufata ibyemezo, gufatanya mu gushyira ibyo byemezo mu bikorwa no gutanga umusanzu w’amafaranga angana nibura na 5% k’umusaruro wabo wa buri kwezi.
Abanyeshyaka babishaka kandi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi bafite uburenganzira bwo kwitoresha mu myanya y’ubuyobozi mu rwego rw’ Akarere, Umurenge, n’Igihugu. Batorerwa igihe cy’imyaka itanu mu Nama Rusange, umunsi umwe mu byiciro bibiri bikurikirana: habanza gutorwa abo mu rwego rwa buri Turere, abatowe bakitoramo abayobozi mu rwego rw’igihugu.
Bamwe mu banyeshyaka bashobora guhagararira ishyaka mu buyobozi bw’igihugu. Uburenganzira n’inshingano zabo bigenwa n’amategeko y’igihugu n’amategeko agenga ishyaka mu buryo butanyuranije.
Abakunda ishyaka PSR (sympathisants du PSR) ni abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba ahari ho hose badashoboye kuba abanyamuryango nyirizina ariko barikunda, bafite uburenganzira bwo gushyigikirana naryo bakarishyigikiriza ibitekerezo n’ibyifuzo byabo, bakarifasha, bakariha inkunga yabo, bakarishyigikira uko babishoboye.
5. Mu rwego rw’igihugu: inzego z’ubuyobozi z’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi n’izi zikurikira :
1- Inama Nyobozi y’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi ku rwego rw’Igihugu;
2- Inama Njyanama y’ Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi;
3- Komite ihosha amakimbirane mu Ishyaka;
4- Komite y’ubugenzuzi bw’Ishyaka;
5- Inteko rusange y’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi ;
6- Inama nkuru y’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi.
Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ni rimwe mu Mitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda kandi rikaba riri mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).
Perezida w’Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ni Hon. RUCIBIGANGO Jean Baptiste.
6. Aho wabariza
Ubuyobozi bukuru bw’ Ishyaka PSR:
Shaji Sebastian House, Opposite to Banque Populaire Kimironko, Kigali
Tel:(250)0788611549 Email: ishyakapsr@gmail.com Website: www.psr-rwanda.org
URAKAZA NEZA MURI PSR URISANGA.