Abagize imitwe ya politiki barasabwa gukoresha neza imbuga za internet zabo

Abagize imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, mu mahugurwa ku ikoreshwa ry'imbuga za internet

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) bwasabye abagize imitwe ya politiki inyuranye gukoresha neza imbuga za internet z’amashyaka yabo, harimo gutanga amakuru ya politiki ku gihe, ndetse no kwitondera inkuru batangaza.

Urubuga rwa internet rw’umutwe wa politiki rugomba kugira byibuze abantu batatu barukoraho, aribo umwanditsi w’amakuru ajyaho (Editor), ushinzwe imirimo y’urubuga ya buri munsi (webmaster), ndetse n’umuyobozi mukuru w’umutwe wa politiki ufite urubuga rwa internet.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFPO, Kayigema Anicet, yagize ati: “Urubuga rw’umutwe wa politiki rugomba kugira inzobere mu gutegura no kwandika inkuru.”

“Umutwe wa politiki ugomba gutangaza umwihariko n’imigambi byawo. Ntabwo ari nk’itangazamakuru risanzwe rikora inkuru ku bintu byose bireba ubuzima bw’igihugu”, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFPO yabisabye mu mahugurwa yabaye kuri wa gatanu tariki 02/11/2012.

Ngarambe Jean Paul, ushinzwe itumanaho muri NFPO, we yongeraho ko imitwe ya politiki isabwa kwitabira gushyira inkuru nshya ku mbuga za internet zayo, kuko akenshi ngo usanga hariho amakuru ya kera cyane, kandi iyo mitwe itabuze ibikorwa bya buri munsi ikora.

Asaba ko mu gihe mu Rwanda hategurwa amatora y’abadepite mu mwaka utaha wa 2013, abagize imitwe ya politiki bagomba gutanga amakuru mashya buri gihe ku mbuga zabo.

Ibi kandi binabahesha agaciro no kumenyekana cyane kw’ibikorwa byabo, nk’uko Senateri Harerimana Fatu, umunyamabanga nshigwabikorwa w’ishyaka PDI yabishimangiye.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Dr Ndahiro Alfred ushinzwe ibijyanye n’itumanaho, wahuguye abagize imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, avuga ko gutanga amakuru ku bantu ari ukubamara inyota y’ibyo batari bazi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imitwe ya politiki icumi yemewe n’amategeko, ikaba ari FPR-Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP hamwe na PS Imberakuri.

Simon Kamuzinzi